Dubbelklik hier om de afbeelding te veranderen
Tugira inama amashyirahamwe
 
 
Murakaza neza
Murakaza neza ku rubuga rw´umuryango Foundation Together in Action (FTA). Turi umuryango wigenga, udaharanira inyungu, utabogamiye kuri polikiti cyangwa idini. Tugamije iterambere ry'u Rwanda tubinyujije mu mishinga mito mu cyaro, ihererekanyabumenyi, ishoramari no guhanga imirimo.
  

Intego yacu ni ugushyigikira iterambere ry'u Rwanda tubinyujije mu mishinga inyuranye yo kurwanya ubukene, amazi meza mu cyaro, iterambere ry'abategarugori, ishoramari, ikoranabuhanga, ihererekanyabumenyi binyujijwe mu mahugurwa cyangwa mu ishoramari. Dushishikariza iterambere dushyira imbere ukwikorera ku giti cy'umuntu, uburinganire bw'ibitsina n' ubwubahane.

Kuri uru rubuga ushobora kutugisha inama cyangwa ukatwungura ibitekerezo bijyanye n'ibyo dukora. Ushobora gukoresha e-mail, terefone, cyangwa "Ganira n'abandi" icyo bita blog mu rurimi rw'icyongereza.  Ushobora kandi nawe gutanga inama, ibitekerezo ku bintu bijyanye n'ibikorwa byacu cyangwa inyigisho ku bandi ukoresheje uru rubuga.

Ushaka inama cyangwa guhugurwa kuri Sida ashobora kuduhamagara cyangwa ukohereza SMS kuri 0788261223 twe tukamwihamagarira. Umuntu ashobora kandi kohereza e-mail kuri ftarwanda@hotmail.com tugahita tumusubiza. Ibisobanuro bitangwa kandi ku rubuga rwacu ruri hano "Tuganire".

Gahunda y´ibiteganywa n'ibindi bikorwa dufashamo abantu cyangwa imiryango

                    
Igihe  Ibikorwa  Ubikora 
1/8/2010 - 1/8/2011 Amahugurwa kuri ndwara ya Sida FTA Rwanda
Umwaka 2010 Gukora ibikorwa by'amazi n´ibidamu FTA Rwanda
25 - 29 Ukwakira 2010  Amahugurwa y'icungamari ku mashyirahamwe yo Ruhango FTA&Ishema
2010  Kanda hano ure izindi servisi dutanga FTA

Dukurikire kuri: | Facebook | Twitter | Youtube | Partners | Twandikire | Tuganire | Akazi keza |